Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017 mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi, hari hateganijwe umuganda rusange nk’uko usanzwe ukorwa mu mpera ya buri kwezi. Mu Karere ka Gasabo umuganda wabereye mu Murenge wa Jali aho Akarere kifatanije na Nyakubahawe Minisitiri w’Intebe Bwana Murekezi Anastase aho umuganda wibanze kubungabunga ibidukikije hasiburwa imirwanyasuri mu rwego rwo kuryanya isuri no kwirinda Ibiza, ahakozwe imirwanyasuri kuri hagitari icumi. Nyuma y’umuganda, habayeho ibiganiro bitandukanye aho Minisitiri w’Intebe yaganirije abaturage b’Akarere ka Gasabo by’umwihariko mu Murenge wa Jali. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye abitabiriye umuganda ndetse anabwira abaturage ba Jali abitabiriye umuganda ndetse anaha ikaze Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe. Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abanyarwanda bose kubungabunga ibidukikije batera ibiti, amashyamba ndetse n’ibyatsi ahantu hose hashoboka. Yakomeje yibutsa akamaro ko gutera ibiti n’amashyamba ku buzima bwa muntu. Aho yagize ati : “Nk’uko mwese mubizi, ibiti ni ingirakamaro mu buzima bw’abantu n’ibinyabuzima byose. Bituma duhumeka umwuka mwiza; bimwe biduha amafunguro, ibindi tubivanamo ibikoresho dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi. Hari n’ibikorwamo imiti iturindira ubuzima. Amababi y’ibiti aduha ifumbire.” Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abanyarwanda bose kandi ko bakwiye kugabanya gutekesha ibikomoka ku biti nk’amakara n’inkwi ahubwo bakitabira gukoresha gazi ndetse na biyogazi.  Mu gihe u Rwanda rwegereje igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yashishikarije abanyarwanda bose cyane cyane Urubyiruko, kuzitabira ibiganiro bigamije kubafasha kwibuka mu Midugudu yabo. Yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwegera no gufasha abo Jenoside yasigiye ibibazo byihariye nk’abapfakazi, imfubyi n’abafite ubumuga.  Mu gusoza ijambo rye yasabye asaba abanyarwanda bose bujuje imyaka yo gutora kwihutira gushaka ibyangombwa nk’indangamuntu kugirango bazabashe kujya kuri lisiti y’itora kugira ngo bazitabire amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->