Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, twibuka abana n'abagore bazize jenoside yakorewe abatutsi. Igikorwa kirimo kubera ku Rwibutso rwa Kigali ku GisoziGahunda yabanjirijwe  no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994,  banunamira abaruhukiye muri uru Rwibutso

Mu ijambo ry'ikaze ubwo hibukwaga abana n'abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere  yabanje kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe  abatutsi n'ababuze ababo, abasaba gukomera bagatwaza bagaharanira kubaho n'ubwo Jenoside yabasigiye ibikomere bikomeye.

Yavuze ko umugambi w'ababisha utagezweho kuko abatutsi bararokowe, barokorwa n'inkotanyi ari nazo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994,  u Rwanda rwarazutse kandi dufite igihugu cyiza twese dufitemo uruhare rungana mu  kucyubaka.

Kwibuka ni igihe cyiza cyo kuzirikana amateka yacu no kongera gushimangira igihango n'umuhigo dufitanye nk'abanyarwanda wo kurwanya ikibi cyose cyagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere  yavuze impamvu  habaho umwihariko wo Kwibuka abana n'abagore bishwe muri Jenoside  yakorwe abatutsi ko ari uko umugore n'umwana bagize umwihariko wo kwicwa urubozo  aho icyo gihe kwitwa umubyeyi byari ikigeragezo cyihariye, avuga uko abana n'ababyeyi bishwe urwagashinyaguro bazira uko bavutse.  Agaruka ku bugome ndengakamere bwakorewe abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi aho umugore wari uhetse bamwicanye n'uwo ahetse ,umugore wari utwite baramufomoje abana biciwe mu maso ya babyeyi babo

Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ahumuriza n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no gukomera ku bw'ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Umushyitsi mukuru akaba n'intumwa ya rubanda depite  Uwizeye Marie Thérèse

Yavuze ko kwica abana n'abagore ari ubugome ndenga kamere aho abicanyi  bari bafite umugambi wo kurimbura umuryango ariwo shingiro ry'imbaga nyarwanda.

U Rwanda rwahuye n'ibyago byo kugira ubuyobozi bubi, bwigishije abantu Kwangana no kwicana

Yasabye urubyiruko ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'urwango , bayirwanisha ukuri koko aribo musenge wo kubaka u Rwanda rutarangwamo amaca kubiri.

Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano yo kwigisha abana amateka y'igihugu cyacu kandi birinda kuyagoreka


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->