Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite mu Nteko ishinga Amategeko  bifatanyije n'abaturage , inshuti , abavandimwe  hamwe n'abaharokokeye  bibuka ababo bazize uko baremwe

Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, yabanje guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kudaheranwa n'agahinda.

Yavuze ko Kwibuka ari igihango Abanyarwanda twagiranye cyo kuzirikana amateka yo kubakiraho ejo hacu heza, turinda kandi dukumira ibyatubibamo amacakubiri, ivangura iryo ariryo ryose, tunarwanya icyahembera ingengabitekerezo y’urwango ari nayo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yavuze kandi ko n'ubwo Igihugu cyacu cyaranzwe n'amateka  mabi menshi ariko  hari n’igice cy’amateka tugomba guhora twishimira kandi dushima , tuzirikana kandi ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA / FPR Inkotanyi, zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zigatabara Abanyarwanda bari mukaga batanze ubuzima bwabo.

Uwatanze ikiganiro Hon. Mugisha Alexis yagarutse ku mataka mabi yaranze y’I Gihugu cyacu ariko no kumeza dukwiye gushima no gushimira Inkotanyi zahagararitse Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’ibiganiro na gahunda zose z’umunsi, abayobozi n’abaturage bagiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gatsata kunamira no gushyira indabo ku mibiri y’abatutsi bashyinguye muri urwo Rwibutso.


Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →
-->