Gusoza ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana mu Karere ka Gasabo
Uyu munsi mu Karere ka Gasabo harasozwa ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya isambanywa ry'abana bwari bumaze iminsi 12 hakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwigisha ibyiciro bitandukanye bijyanye no kumenya ububi, ingaruka ndetse n'ingamba zo kwirinda no gukumira isambanywa ry'abana.
Mu gusoza ubu bukangurambaga, harakorwa ibikorwa bitandukanye, birimo :
1. Amarushanywa y'umupira w'amaguru.
2. Ikinamico (Urunana) igamije kwigisha ububi bw'isambanywa ry'abana.
3. Imivugo n'indirimo byose bitanga ubutumwa bujyanye no gukumira isambanywa ry'abana
4. Ibiganira ku Radio na Television byose bikangurira abantu kurwanya isambanywa ry’abana.
Hasozwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihotera ry'abana, hahembwe abana bo muri GS Gisozi I bavuze umuvugo bamwe n'abana bagiye basubiza ibibazo byabajijwe ku kurwanya ihohotera kuko bagaragaje ko bumvise ubutumwa kurusha abandi
Umunyamabanga uhoraho muri @RwandaGenderakaba ari we wari Umushyitsi mukuru, yabwiye abana ko aribo mizero y'Igihugu, bityo asaba buri wese kubitaho kugira ngo Igihugu kizagire abenegihugu beza.
Yashimye abantu bose bagira uruhare mu kurwanya no gukumira ihohotera rikorerwa abana.
Uyu munsi mu Karere ka Gasabo harasozwa ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya isambanywa ry'abana bwari bumaze iminsi 12 hakorwa ibikorwa…
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…