Mu Karere ka Gasabo hijihijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28

Taliki ya 04 Nyakanga  kimwe n'Ahandi hose mu Gihugu no mu Karere ka Gasabo hizihijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28 kandi mu Mirenge yose igize Akarere.

 Ni Umunsi waranzwe n'ibyishimo muri rusange hishimirwa ibyagezweho muri urwo rugendo rw'urugamba rwo Kwibohora.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMWALI Pauline, kimwe n'abandi bose bagiye bafata ijambo ndetse n'abatanze ibiganiro bagarutse k'Ubutwari n'ubwitange bwa RPA ingabo za FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na HE Paul Kagame Umukuru w'Igihugu Cyacu cy'U Rwanda.

 Abaturage babyitabiranye urugwiro ndetse n'abayobozi batandukanye barimo Intumwa za Rubanda,Abajyanama,Inzego z'Umutekano ndetse n'Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali Bwana Merard MPABWANAMAGURU wari Umushyitsi Mukuru muri iy gahunda yo kwizihiza Kwibohora 28.

Uyu munsi kandi kubufatanye n’abaturage waranzwe no gutaha bimwe mu bikorwa byagenzweho ku bufatanye n’abaturage muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari 2021/2022.

Gahunda yo yogutaha ibikorwa byagenzweho, yabaye mu Mirenge yose ariko ku rwego rw’Akarere hatashye ibikorwa bikurikira:

 Hatashywe Ibyumba by'Amashuli ya GS Kimironko ya I byubatswe ku nkunga ya Nyakubahwa President wa Repubulika. Ishuri rifite ibyuma 18 aho buri cyumba cyajyenewe intebe 23 z’abanyeshyuri, intebe 1 n’imeza bya mwalimu, Ubwiherero 42 na matara y’Umutekano 10.

 Hatashywe Umuhanda Bweramvura- Jabana wa Km 7.8  wubatswe kubufatanye n'Abaturage.

Ibikorwa byombi byatanshwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije  ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

Naho umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Ubukungu  Madam URUJENI Martine we yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu gutaha Inyubaka nshya yuwo Murenge.

Mu ijambo rye Madamu Urujeni, yasabye abayobozi gutanga serivisi nzinza kandi inoze ku mu turage kuko umuturage ariwe bakorera.

Uyu muyobozi kandi yasabye buri wese kugira uruhare mu kurinda ihohoterwa ry’abana no kubarinda kujya mu muhanda ababyeyi bagasubira ku nshingano zabo.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, hahembwe amakipe yatsize ayandi mu marushanwa y’umupira w’amaguru yakozwe muri gahunda yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Mu murenge wa Jaban ho, bahembye Imidugudu yahize iyindi mu marushwa y’Imiyoborere Myiza.

Umunsi yarangiye abaturagiye mu Musabane, abaturage bishimira umunsi wo Kwibohora.

Kwibohora28, Isooko yo Kwigira.


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->