Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu Karere ka Gasabo
Mu rwego rwo gusangira ubunararibonye bw’Akarere ka Gasabo bw’Inama Njyanama n’imikorere yayo, kuzarushaho kwesa Imihigo ya 2016- 2017, Kuri uyu wa kane tariki 09 Gashyantare 2017 Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi baje mu rugendoshuri mu Karere ka Gasabo, nk’Akarere k’Umujyi kateye imbere haba mu buryo bwo guteza imbere umujyi ndetse no mu miyoborere, by’umwihariko kakaba Akarere kahize utundi mu kwesa Imihigo y’umwaka 2015-2016, bityo Akarere ka Rusizi nk’akamwe mu Turere twungirije Umujyi wa Kigali kakaba kakigira kuri Gasabo.
Ingingo nyamukuru z’urugendoshuri, byari ukongerera Inama Njyanama ubushobozi, gushyiraho ingamba z’imikorere n’imikoranire n’izindi nzego no gushyiraho ibikorwa n’imigambi by’Inama Njyanama mu myaka itanu ya manda yayo ndetse n’ibipimo byagendarwaho mu kwisuzuma.
Bakigera mu Karere ka Gasabo, bakiriwe na visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo Bwana Nyamulinda Pascal ari kumwe n’abandi bajyanama babahaye ikaze hanyuma bakorerwa “presentation” hakurikjwe imirongo bari bifuje ko yaganirwaho, nyuma berekeje kuri gusura ibikorwa bitandukanye bibarizwa mu Karere ka Gasabo.wa
Aba bajyanama bakaba barashoje urugendo rwabo berekeza mu mujyi wa Kigali aho bagombaga gusura ibikorwa bitandukanye.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…