Uruzinduko rwa Perezida wa Banki y’isi mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa wa gatatu  tariki ya 22 Werurwe 2017 mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo, Akagali ka Kinyana, Umuyobozi wa Banki y’isi aherekejwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’umuyobozi Mukuru wa LODA, yasuye ibikorwa bitandukanye by’abagenerwabikorwa ba VUP aho yaganiriye n’abaturage bakora imirimo y’amaboko (Public Works). Abaturage bishimiye urwo ruzinduko, bamwereka ibyo bamaze kugeraho n’imiryango yabo kuba barabonye bakesha akazi k’imirimo y’amaboko, ndetse n’ibikorwa bivuye muri “Public Works” berekana bashima ko byabakuye mu bwigunge, ndetse binabafasha kwiteza imbere. Kuri iyo Site ya Kinyana, hari gukorwa imihanda ya Km 25, aho ubu hamaze gukorwa Km 15 kandi imirimo ikaba ikomeje. Abaturage berekanye ko  iyo  mihanda yabakuye mu bwigunge, aho imodoka itabashaga kubagera ho mu gihe babaga bafite umurwayi cyangwa hari ibyo yaba ibazaniye bashaka gutunganya inyubako yabo. Berekanye kandi ko iyo mihanda yatumye ubutaka bwabo bwongererwa agaciro. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye Perezida wa Banki y’Isi uburyo yahisemo kuza gusura abaturage bo mu Kagari ka Kinyana, Umurenge wa Rusororo, kugira ngo arebe aho VUP igeze iteza imbere abaturage baho. Yakomeje amushimira ku bufasha bwa Banki y’Isi mu bikorwa bya VUP, kuko byafashije abaturage kwiteza imbere ku buryo bagenda bikura mu bukene, ndetse bagira n’umuco mwiza wo kwizigamira. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ijambo rye, yashimye uburyo Banki y’Isi ikorana na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko VUP imaze guteza imbere abaturage bari basanzwe mu cyiciro cy’abakene, ku buryo ubu hari benshi bamaze kuva muri icyo cyiciro bakaba batangiye gufasha abandi. Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanagaragaje ko urugendo rukiri rurerure ku buryo U Rwanda rwishimiye gukomeza gukorana na Banki y’Isi, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere. Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Banki y’isi, yashimiye abaturage muri rusange ndetse ashima Leta y’u Rwanda ingufu ishyira mu iterambere ry’abaturage no kwita ku batishoboye. Yijeje ko Banki y’isi izakomeza gukorana n’uRwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’umuturage cyane cyane gahunda zo gufasha abatishoboye.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->