URUZINDUKO RW’ IMBONI Y’ AKARERE

Minisitiri Biruta yasuye Akarere ka Gasabo

Tariki 22/08/2022 Nyakubahwa  Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahaga Dr. Vincent BIRUTA yasuye Akarere ka Gasabo akaba N’Imboni y’ Akarere   yakiriwe n’ abagize Urwego  Nshingwabikorwa  rw’ Akarere ka gasabo.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo;

Umuyobozi w’ imirimo rusange mu karere, Abayobozi b’ amashami mu karereka Gasabo, Perezida wa JADF mu karere, Perezida wa PSF, Umuhuzabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ abagore, umuhuzabikorwa w’ inama y’ igihugu y’ urubyiruko, Abavuga rikijyana (opinion leaders),

abakuru b’ imidugudu bahagarariye abandi, Abayobozi b’ Inama Njyanama z’Imirenge,

abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge cumi n’ itanu igize akarere ka gasabo n’abakora bikiganwa (Opinion leadears).

 Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo  mu ijambo rye, yavuze  ko ibyo bamaze kugeraho  nk’ akarere ba bikesha  ubufatanye bw’ inzego zose mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ ingamba z’ iterambere ry’ akarere (District Development Strategy) buvoma muri gahunda ya guverinoma y’ imyaka irindwi (NST1) anabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kuzamura iterambere ry’ umuturage nk’ ishingiro ry’ imiyoborere bwifuza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madam UMWALI  Pauline yerekanye uburyo bashyize mu bikorwa gahunda ya guverinoma binyuze mu nkingi Eshatu; Ubukungu, Imiyoborere Myiza  n’Imiberho Myiza

Mu kiganiro bagiranye na Minister, abayobozi bagaragaje ibibazo bitandukanye bigaragara mu mirenge bayoboye, byumwihariko basabye ko, Akarere  Gasabo kagira umwihariko ku bakozi cyane abo muri serivisi z’Ubutaka kubera ubunini mwako n’ubwinshi bw’abakagana serivisi zitinda cyangwa zitangwa nabi.

Minister yabijeje kuzaganira n’inzego zitandukanye bireba ( Umujyi wa Kigali na MINALOC) kugirango icyo kibazo gishakirwe umuti.

Minister yakomoje ku kibazo k’imitangire ya Serivisi, asaba abayobozi kwita k’umuturage batanga serivisi inoze kandi yihuse. Yibukije abayobozi ko badashinzwe gutanga serivisi gusa ahubwa bashinzwe no kwigisha abatuarage gukora ibishoboka byose kugirango bagabanye imirongo batonda ku biro by’ubuyobozi, kuko hari serivisi zimwe  bshobora gusaba bagahabwa  hifashishijwe Ikoranabuhanga.


Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->