UMWIHERERO WA BA MUTWARASIBO “ UMUJYI MU ISIBO”
Taliki ya 12 Nzeri 2023, muri Hotel Dove habereye umwiherero w aba Mutwarasibo bo mu Karere ka Gasabo icyiciro cyambere warugamije kunoza imikorere n’imikoranire.
Uyu mwiherero warufite insanganyamatsiko igira iti; ”UMUJYI MU ISIBO‘
Akarere ka Gasabo gafite ba Mutwarasibo 4811 , ku kiciro cyambere haguwe 2405.
Ba Mutwarasibo bahawe ibiganiro bikurikira:
Uyu mwiherero, kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana MUSABYIMANA Jean Claude yabasabye;
- Gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo Mituweli, #IsukuHose, #tunyweless;..
- Gutanga umusanzu mu guhindura imyumvire y'abaturage cyane cyane abafashwa kugira ngo baharanire kwigira no kumva ko urugendo rwo kwikura mu bukene ari bo rureba;#GiraWigire.
- Gufasha ubuyobozi mu kurandura ibibazo by'ubuzererezi, kubaka mu kajagari n'ibindi bibangamiye umujyi;
- Kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba batuye mu mujyi wa urimo isoko rinini ry'ibiribwa bakongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi aho bukorwa; Gusigasira indangagaciro y'ubumwe bw'Abanyarwanda kandi aho baketse ko habayeho kuyitatira batanga amakuru;
- Gusigasira umutekano no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo aho batuye harusheho gutekana;
Nyuma y’ibiganiro, abitabiriye umwiherero bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo, aho ibibazo byose byabagijwe byasubujwe ibindi bihabwa umurongo.
Ba mutwarasibo kandi biyemeje gushyira mubikorwa ibyo bigishijwe, kwegera abaturage no kongera imbaraga mu bukangurambaga bwa MITUWELI, gutangira amakuru kugihe nibindi byose bagiriwemo inama.
Uyu mwiherero wari witabiriwe n‘abantu bingeri zose harimo Abadepite mu Nteko Ishinga mategeko, Komite Nyobozi y’Umujyi y’Umujyi wa Kigali, Perezida w’Inama Njyanama, Inzego z’Umutekano.,
Umwiherero ukaba washojwe na Perezida w‘Inama w’Inama Njyanama y’Umujyi Prof. KAYIHURA Didas, washimye cyane ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje iki gikorwa cyo guhuza iki cyiciro cy’ubuyobozi, kandi asaba ko no mu tundi turere byakorwa.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…