Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Jali mu Nteko z’abaturage
Nkuko bisanzwe mu Gihugu hose buri wa Kabiri w’icyumweru, haterana Inteko z’abaturage .
Byumwihariko mu Karere ka Gasabo ejo ku wakabiri Inteko z’abaturage zarateranye mu Tugari twose tugize Akarere;
Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, Inteko z’abaturage zabereye mu kagari ka Kanyaburiba Umurenge wa Jali. Muriyi gahunda, abaturage bo murako Kagari bagize umugisha wo kwifatanya n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence.
Umurenge wa Jali niwo Murenge wambere Umuyobozi w’Umujyi asuye kuva aho atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.
Uyu Muyobozi yafatanije n’abandi bayobozi bari bazanye mu kujya inama no gukemura ibibazo baribagejejweho, aho ibibazo byose byabajijwe byibanze kubikorwa remezo; imihanda, amasoko kandi byahawe umurungo.
Umurenge wa Jali numwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba n’umwe mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali; ufite ubuso bunga na 37.5 km2 ugizwe n’Utugari 7, Imidugudu 33, ituwe n’abaturage 29,254; ku bucucicye bwa 804/km2.
Uyu Murenge kandi ni n'umwe mu Mirenge ibarizwa mu nkengero z’uujyi ukaba ukungahaye mu buhinzi bw’Imboga bakaba banasagurira isoko rya Nyabugogo
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…