Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yahaye Ubwenegihugu nyarwanda abantu 23
Uyu munsi taliki ya 30 Nzeri 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yatanze Ubwenegihugu nyarwanda ku bantu 23 babisabye bakabyemererwa. Umuyobozi yababwiye ko batagiye gutangirira ku busa, kuko hari ibyagezweho muri iyi myaka 31 U Rwanda rubohowe, abasaba gufatanya nabandi banyarwanda muri gahunda za Leta:
-Gusigasira no gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
-Gufatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2),
-By’umwihariko kandi mu Mujyi wa Kigali ku bahisemo kuhatura, intego ni ukugira Umujyi Ukeye
Nyuma yo kwakira indahiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye abamaze guhabwa Ubwenegihugu Nyarwanda ko bahisemo kuba Abanyarwanda kandi Mboneyeho kubasaba kubana neza n’Abanyarwanda bagenzi banyu, aho muzatura hose;
Ndabibutsa kandi ko Uburenganzira n’inshingano zo kubaka Igihugu mubisangiye n’abandi Banyarwanda, bityo uruhare rwanyu rurakenewe mu gufatanya nabo
Ntabwo mugiye gutangirira kubusa hari ibyagezweho muri iyi myaka 31 Igihugu cyacu kimaze kibohowe nibyo tubasaba gukomerezaho, kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho
Turabasaba gufatanya n’abandi guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo
Muzarangwe n’Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Umuryango nyarwanda mubamo uzakomeza kubafasha kubigeraho
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…