Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere ry'Akarere.

Mu ijambo rye atanga ikaze Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yashimye uruhare rw'Abafatanya bikorwa  mu Iterambere ry'Akarere ariko abasaba  kongera ubufatanye muri gahunda  zikora ku buzima bw'umuturage.

Yongera kubasaba ubufatanye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, kwimakaza umuco w'Isuku hamwe na gahunda yo gutera igiti.

Mu nama y’Inteko Rusange haganiriwe ku ngingo zikurikira:

Gahunda y’ibikorwa bya JADF ya 2025/2026, Uruhare rwa JADF mu bikorwa n’imihigo by’Akarere by’umwaka wa 2024/2025.

Muri iyi nama kandi habayemo n’amatora yabagize komite nshya isimbura iyaririho.

Bwana Mutsindashyaka Andre yongeye gutorerwa kuyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, yungirizwa na Bwana  Murenzi Theoneste naho ku mwanya w’umubitsi hatowe Madamu Neema Florance.

Hanatowe kandi abayobozi ba Komisiyo zigize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere. 

Ku mwanaya wa Komiseri w’Ubukungu hatowe Dushime Ange, Komiseri w’Imibereho Myiza hatowe Bwana Nkuranga Theogene naho Komiseri w’Imiyoborere Myiza hatowe Apotre Mignonne Kabera.

Abanyamuryango ba JADF kandi bashyize hamwe amafaranga yo gufasha abana bari mu mirire mibi.


Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->