Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yasuye Umurenge wa Rutunga.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana BAYASESE Bernard, yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Rutunga Akagari ka Ndatemwa mu Umudugudu wa Karuranga mu Nteko y'abaturage .
Ingingo zaganiriweho:
1. Umutekano
2. Kwirinda ibiyobyabwenge / inzoga z'inkorano
3. Isuku
4. Ababyeyi bibukijwe gusubira ku nshingano zabo bakita ku bana babo
5. Gahunda y'Intore mu biruhuko.
Mbere yo kujya mu Nteko z’abaturage, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ari kumwe n'uhagarariye World Vision n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutunga basuye ahakorerwa umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage mu Murenge wa Rutunga mu tugari twa Gasabo na Ndatemwa ukorwa ku bufatanye bw'Akarere na World Vision. Ni mu rwego rwo gukurikirana aho umushinga ugeze.
Umuyobozi kandi yanakoranye inama n’abakozi bo muri uwo Murenge mu rwego kunoza imitangire ya service.
Abaturage babonye umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…