Umurenge wa Bumbogo niwo wahize iyindi Mirenge 35 uhembwa Imodoka
Umurenge wa Bumbogo niwo wahize iyindi Mirenge 35 uhembwa Imodoka
Muri gahunda yo gukomeza kurwanya ikwirakwira rya COVID19, , Umujyi wa Kigali kubufatanye na Police y’I gihugu, bateguye amarushanwa yiswe Ubudasa mu ku rwanya COVID-19, amarushanwa yabereye mu Mirenge yose uko ari 35 igize Umujyi wa Kigali.
Ubugenzuzi bwaya marushanwa, bwibandaga kureba uko Imirenge ihanga udushya mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 ziyongera ku ngama Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho.
Mura ya marushanwa, hahembwe Umurenge wahize iyindi ni Bumbogo ukaba warahembwe Imodoka ari nacyo gihembo nyamukuru cyaya marushanwa.
Hahembwe kandi n’Imidugudu Itatu yambere mu buryo mukurikira;
Umudugudu wa mbere wabaye Rugando wo mu Murenge wa Bumbogo, hakurikiraho Umudugdu w’Inyange wo mu Murenge wa Kimironko ukurikirwa na Gasasa wo mu Murenge wa Kimihirura.
Umudugudu wambere wahawe igihembo gifite agaciro ka 2.5M, uwa kabiri wahabwa igihembo gifite agaciro ka 1.5M naho uwa Gatatu uhembwa igifite agaciro ka 1M.
Umuhango wo gutanga ibihembo wayobowe n’Umuyobozi wa Police y’Igihugu wungirije
DIGP NTAMUHORANYI Felix arikumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence.
Ibi bikaba byarabaye muri gahunda yo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police.
Uyu munsi hanatashwe inzu Police yubakiye Umubyeyi utishoboye, yubatswe mu Murenge wa Nduba Akagari ka Nshango.
Nanyuma y’amarushanwa,y’ubudasa ubukangurambaga bwo kurwanya COVID burakomeje
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…