UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFITE UBUMUGA MU KARERE KA GASABO

Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gasabo wizihirijwe mu Murenge wa Rutunga.
Insanganyamatisko y'uyu mwaka: Kuzamura Uruhare rw'abantu bafite Ubumuga mu miyoborere  twubaka Ejo Heza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Bwana BAYASESE Bernard ari kumwe n'Intumwa ya Rubanda Hon. Mussolini Eugene hamwe n'Umuhuzabikorwa  w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Umujyi wa Kigali bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Rutunga .
Hizihizwa uyu munsi habayemo igikorwa cyo kuremera abatishoboye bafite ubumuga bamwe bahabwa amafaranga azabafasha kwiteza imbere. Abandi bahabwa inyunganirangingo   zizabafasha, n'aho abandi borojwe inka.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere  yavuze ko kwizihiza uyu munsi bidufasha kuzirikana ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga bakwiye kugira mu muryango, ni ukubaha agaciro, ni ukubagaragariza ko bafite uburenganzira n’ubushobozi nk’abandi banyarwanda bose mu guteza Igihugu cyacu imbere
Umuyobozi kandi yababwiye ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo  kwihutisha iterambere (NST2) hateganyijwe ko kwita ku bantu bafite ubumuga bifatwa  nk’ikibazo gikwiye kwitabwaho n’inzego zose.
Asaba buri wese gukuraho inzitizi ku bantu bafite ubumuga ndetse nabo tubakangurira guharanira iterambere, kwitabira gahunda za Leta zo kwikura mu bukene, bakiyumvamo ubushobozi, n’Icyizere kandi abasaba gufasha  abayobozi kugera ku ntego, n’Icyerecyezo cy'Igihugu cy'igihe kirambye (2050) dutekereze byagutse, twiyumvamo gukora nk’ababazwa inshingano ndetse no gukomera k’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Honorable Mussolini Eugene, yashimye cyane Leta y'u Rwanda yo yashyizeho itegeko rusange ry'abantu bafite Ubumuga riha uburenganzira abantu bafite ubumuga kugira uburenganzira nk'abandi bantu. Yanashimiye kandi gahunda nshya yo kubarura abantu bafite ubumuga n'icyo buri muntu akeneye bitewe n'ubumuga afite.  Yongeye gusaba abantu bafite abana bafite ubumuga kutabahisha inyuma y'inzu ahubwo akwiye kwegera ubuyobozi bumwegereye kugira ngo afashwe nawe agire uburenganzira nk'abandi bantu. Yashimiye kandi Nyakubahwa Perezida wa Repabulika wemeye ikibazo cy'abantu bafite ubumuga bw'uruhu akaba yaremeye ko bajya bahabwa amavuta ku buntu.


Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->