Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu Karere Ka Gasabo

Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho taliki ya 05 Ukwakira 1966, ubu ukaba warizihijwe ku nshuro ya 50. kuriyi nshuro ukaba warizihirijwe mu Karere ka Gasabo  mu murenge wa Gisozi  muri Hotel Dove. nk’Akarere kabaye akambere mu kwesa imihigo mu Gihugu. Umushyitsi mukuru kuri uwo munsi yari nyakubabwa Minisitiri w’Uburezi Bwana Musafiri Papias. Abandi bayobozi bitabiriye uwo muhango harimo; Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Uburezi, Umuyobozi wa REB, Abayobozi b’Akarere ka Gasabo, Uhagarariye UNESCO, Ubuyobozi bwa Gisirikare na Police mu Karere. Minisitiri w’Uburezi yasabye abarimu kuba umusemburo w’amajyambere waho bakorera kuko kuba umwarimu mwiza ntibigarukira gutanga amasomo meza ntibihagije gusa. Ikindi yabasabye nu kuba abarimu b’inyangamugayo, kubaha abo bashinzwe bakava ku bwarimu bakaba abatoza kuko ejo hazaza Habana bacu biva kuburere bahabwa yaba mu mashuri cyangwa mungo bakomokamo. Minisitiri Musafiri yabwiye abarimu ko kwiga ari uguhozaho, nk’abarimu bagomba gushyiraho umwete mu kwiga ururimi rw’Icyongereza kuko iyo urebye abana bazamuka muri za kaminuza usanga abana batumva cyangwa go bavuge neza icyongereza ibyo byose bikaba bituruka mu myigire yo hasi. Ariko uyu muyobozi yababwiye ko kuba bimeze gutyo atari amakosa y'uwo ariwe wese ari ukubera amateka y’Igihugu cyacu. Abarimu nanone babwiwe ko hagomba guteza imbere Ikoranabuhanga mu burezi, ikaba ari na gahunda ya Leta yihaye, basabwe kuzabigiramo uruhare. Nk’abarezi basabwe kwita ku kibazo cy’Abana bata amashuri hamwe n’abasibira kuko  abarezi aribo  bafite urufunguzo rwo kurwanya  ibyo bibazo. Nibo bantu babana na bo bana umunsi ku munsi bivuze ko bakabaye banamenya n’ibibazo bahura nabyo. Bamwe mu barimu batanze ubuhamya bw’aho Umwarimu SACCO  imaze guhindura ubuzima bwabo. Kuri uyu munsii hanahembwe abarimu babaye intanga rugero, bahabwa mudasobwa abandi bahabwa Inka muri gahunda ya "Gira ’Inka mwarimu".

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->