Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu karere ka Gasabo

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri taliki ya 08 Werurwe buri mwaka, uyu munsi wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere ka Gasabo uwo munsi wijihirijwe mu Murenge wa Ndera Akagari ka Kibenga. Mu Rwanda uyu munsi wijihijwe ku nshuro ya 43 ukaba ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi, Komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza” Uyu muhango witabiriwe n’Intumwa za Rubanda umutwe w’Abadepite, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore ku rwego rw’Akarere n’abandi bayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye. Nk'uko byari biteganyijwe mu mirenge yose haremewe abantu ku giti cyabo bakora imyuga ndetse n’amakoperative. ku rwego rw’Akarere haremewe amakoperative abiri (2) akora imirimo y'ubudozi aho yahawe imashini enye zidoda n’ebyiri z’umuriro, hanaremewe umudamu ukora ububoshyi bw’imyenda aho yahawe imashine ifite agaciro k’ibihumbi magana abiri ( 200,000 Frw). Mu bafashe ijambo bose barekanaga impamvu mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bafite yo kwizihiza uyu munsi kubera intambwe Igihugu cyacu cyateye ku isi yose mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Umugabo n’Umugore aho Umugore agaragara mu nzego zifata ibyemezo.  Aba bayobozi bashimiye abatoranijwe banabasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe kandi bagafata neza imashini bahawe kugirango zikomeze zibafashe kwiteza imbere banafasha n’abandi kwiteza imbere. Uyu muhango nanone waranzwe n'imurika ry’ibikorwa bitandukanye bikorwa n’Abagore aho byagaragaye ko Abagore bashoboye bitewe n’ibikorwa bakora.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->