Perezida wa Repuburika na Madamu bifitanije n’Abaturage b'Akarere ka Gasabo mu muganda

Nk'uko bimaze kuba umuco w’abanyarwanda, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi wahariwe igikorwa cy’Umuganda rusange mugihugu hose. Kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi k’Ukwakira, Abaturage b’Akarere ka Gasabo Umurenge wa Ndera Akagari ka Bwiza umudugudu wa Ruhangare bagize amahirwe yo kwifatanya n’umukuru w’Igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame mu gikorwa cy’umuganda. Uwo muganda wakozwe mu rwego rwo kubungangabunga ibidukikije no kwita ku mashyamba batera ibiti. Nyuma y’Umuganda, Umukuru w’igihugu yaganirije abitabiriye umuganda aho yagarutse ku kamaro k’umuganda, n’uburyo wahinduye isura y’Igihugu. Yagize ati ‘ Igihugu cyacu cyamenyekanye kubera amateka mabi twanyuzemo ariko ubu u Rwanda rurazwi kubera iterambere’. Perezida Paul Kagame, yabwiye abara aho ko ‘Iyo urinze umuryango wawe ukawuha umutekano, buri muryango ugaha undi umutekano, mugahinga mukeza mugasagurira amasoko, Abana banyu bakajya mu mashuri, urwaye akabona aho yivuriza ibyo byose nibyo twifuza’ Yakomeje abasaba gukorera hamwe, kugirango bashobore gutera imbere kuko ibyiza byinshi biri imbere. Umukuru w’Igihugu yavuze ko izina ryiza u Rwanda rufite ubu mu bintu byinshi rishimishije ariko ridapfa kuza gusa, asaba Abanyarwanda kurinda icyatumye iryo zina rigerwaho. Iyo wakoze ibikorwa byiza bikugeza kuri iryo zina ntabwo wakwifuza ko bigucika ngo usubire hahandi wahoze hatari heza. Tugomba kubiharanira. Mu muganda wo gutera ibiti, kuri uwo musozi wo ku Bwiza bwa Gasogi  hatewe ibiti bisaga Ibihumbi 22 ku buso bungana na ha 12.5. Abaturage basabwe gufata neza ibi biti kuko bibafitiye akamaro.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->