Mu Murenge wa Bumbogo biteguye gutura hakurikijwe Igishushanyo Mbonera

Mu rwego  rwo gukemura ibibazo by’imiturire no guca Imyubakire y’Akajagari, Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2015 Ubuyobozi  bw’Akarere ka Gasabo buri muri gahunda yo gushishikariza abaturage uburyo bwiza bwo kubaka hakurikijwe Igishushanyo mbonera cyagenwe. Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushizwe Ubukungu ari kumwe n’Ushizwe Imibereho Myiza y’Abaturage, baganiriye n’Abaturge bo mu Murenge wa Bumbogo mu Tugari twa Musave na Kinyaga babereka ibyiza biri mu gutura hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Nyakubahwa Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Raymond Mberabahizi yakomeje ababwira ko iyo Abantu batuye hamwe byoroha cyane kugezwaho ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi ndetse n’Imihanda.   Ikindi abanyabumbogo bishimiye ni kubijyanye n’Ikorwa ry’imihanda, aho yababwiye ko aho bizagaragara ko Umuhanda unyura mu butaka  bw’Umuntu bugashira, Komite ishinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyombonera ifatanije  n’Ubuyobozi bw’Umurenge bazagena agaciro k’ubwo butaka hanyuma buri wese ufite ikibanza gikora kuri uwo muhanda azajya atanga amafaranga mu rwego rwo gufasha wa wundi umuhanda watwaye ubutaka bwe. Igishyushanyo mbonera cy’imiturire  cyagejejwe ku banyabumbogo, kirimo ibice bitatu, aho nibura buri wese n’ubushobozi bwe afite aho yisanga. Ariko basabwe mu kubaka ko buri wese asabwe gukurikiza Inzu yagenwe muri ako gace. N’ubwo ubushobozi bwaba budakunda, bakubaka uko ashoboye akazagenda yongeraho uko ubushobozi bubonetse. Ibyo byose Abanyabumbogo barabyishimiye kandi bizeza ubuyobozi ko bagiye kubishyira mu bikorwa. Ikindi cyaganiriweho, ni Ubwisungane mu kwivuza, aho abaturage basabwe kwitabira Ubwisungane mu kwivuza kandi Abayobozi b’Utugari basabwa gukurikirana buri wese bagenda urugo ku rugo.  Banabwiwe ibyiza by’Igiceri program.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->