Mu Karere ka Gasabo hateranye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa
Mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateraniye inama ngarukamwaka y'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Iyi nama ihuza abahoze mu bayobozi n'abakiburimo kuva ku italiki ya 19 .Nyakanga 1994 kugeza ubu.
Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: Twimakaze Ubumwe n’Ubudaharenwa
Inama yafunguwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa Remezo akaba n'imboni y'Akarere ka Gasabo Bwana Jean de Dieu Uwihanganye.
Mu ijambo rye Minister Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko Ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa ari inshingano za buri wese bikaba n' ubuzima bwacu bwa buri munsi dushingiye ku mateka ashaririye ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 Igihugu cyacu cyanyuzemo bityo tugashyigikira gahunda twahisemo yo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yasabye kandi ubufatanye mu gukomeza kubaka ubumwe n’Ubudaheranwa, twibanda cyane cyane ku kwigisha abakiri bato n'urubyiruko tubakangurira kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurwigisha amateka y’Igihugu cyacu tukabibutsa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ndetse no gushyigikira ibihangano nyarwanda bigamije kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye bijyanye nagahunda y’ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse nuko Umumwe n’Ubudaheranwa byatumye Inkotanyi zitsinda urugamba.
Abitabiriye inama bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo harebwa icyakorwa kugirango Ubumwe n’Ubudaheranwa bugerweho ijana kw’ijana.
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…