MU KARERE KA GASABO HATERANIYE INAMA IGAMIJE KUGANIRA KU MIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA
Kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, mu Karere ka Gasabo habereye inama yahuje ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bahagarariye ibigo mbonezamikurire byo mu mirenge itandukanye.

Abitabiriye inama yo kurwanya igwingira mu bana bato
Muri iyi nama, bamwe mu bahagarariye ibigo mbonezamikurire y’abana bagaragaje bimwe mu bikorwa bafashamo abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Bavuze ko bapima ababyeyi kuva batwite kugeza igihe babyaye, bakigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye ndetse n’akamaro k’isuku mu ngo zabo.
Mu ijambo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imirimo nshingwabikorwa yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko hakwiye kongerwa uburyo bwo gusesengura ibyagezweho no kureba niba imihigo yahizwe yarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.
Umwe mu bahagarariye ikigo mbonezamikurire cy’abana yagaragaje imbogamizi bafite, aho yavuze ko badafite inzu ikigo cyabo gikoreramo, asaba ko hashakishwa inzu bashobora gukoreramo ibikorwa byabo neza.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…