Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Ukwezi kw’Imiyoborere myiza

Mu Karere ka Gasabo, Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’ Umukobwa n’Umugore wo mu cyaro, wakomatanijwe n’umunsi wo gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere myiza, Uyu muhango wabereye  mu  Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Akamabuye. Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: "Twubake u Rwanda Twifuza, duteza imbere Imiyoborere myiza twita k’Umuryango” Umurenge wa Gatsata ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo, uhana imbibi n’Imirenge ya Jabana, Jali na Gisozi ukaba ugizwe n’Utugali dutatu ( 3) n’Imidugudu mirongo Itatu n’Icyenda (39). Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge Madamu Urujeni Gertrude, yatangiye ashimira kuba Akarere karahisemo Umurenge wabo kuba ariho hizihirizwa uyu munsi. Yakomeje ashimira Akarere kuba karatuje abaturage b'uwo murenge bari batuye mu manegeka bakabaha amazu mu mudugudu w’Icyitegererezo no kuba barabubakiye Inzu mberabyombi  ubu bakaba bafite aho basezeranyiriza abantu ndetse bafite n'amazi meza. Muri uwo muhango kandi inama y'Abagore ku rwego rw’Umurenge bagaragaje ibyagenzweho mu mihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2016-2017 banahiga imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2017-2018 Imbere ya Perezidante w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere akaba n’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo. Umuyobozi w’Akarere Bwana Rwamulangwa Stephen, yashimye cyane abaturage b’Umurenge wa Gatsata uruhare bagize mu matora ya Perezida wa Repuburika. Bwana Rwamulangwa Stephen, yasabye Abakozi b’Umurenge ndetse n’Akarere gutanga serevisi nziza kandi inoze, kwirinda ruswa kuko icyakorwa cyose ariko abantu badakora ibikwiye byaba ari impfabusa. Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abaturage ko bafite nabo inshingano zo gutanga amakuru aho bitagenda  neza ariko banavuge n’ibigenda kuko birahari. Umutekano nawo nk’inkingi ya byose yabasabye gushyigikira Irondo ry’Umwuga no gutanga amakuru ku nzego z’Umutekano nk'Ingabo na Polisi. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba na Perezidante w’Inama y’abagore ku rwego rw’Akarere, yashimiye abagore bo mu Murenge wa Gatsata ku mihigo besheje neza anabasaba gukora ibarura ry’abagore bacuruza agataro muri uwo murenge, abana batwaye inda zitateganijwe hamwe no gukomeza gukora ubukangurambaga  ku isuku.  

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->