Mu Karere ka Gasabo hatangijwe ukwezi ko gukunda Igihugu

Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2015, ni umunsi ngarukamwaka wahariwe gukunda Igihugu. Ni muri urwo rwego Akarere ka Gasaba katangije Ukwezi ko gukunda Igihugu. Mu kwizihiza uwo munsi, Bwana, Rwamulangwa Stephen Umuyobozi w’AKarere ka Gasabo yavuze ko muri gahunda yo gukunda Igihugu, bazibanda ku rubyiruko n’abagore. Yagaragaje ko gukunda Igihugu hari byinshi urubyiruko rusabwa harimo kurinda umuco w’u Rwanda no kutavangirwa n’ibituruka mu mahanga. Kubera ko urubyiruko arirwo rwanda rwejo rugomba kwitabwa ho cyane rwigishwa umuco n’indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira Yashimangiye ko nku’uko Umukuru w’Igihugu cyacu akunda kubigaruka ho kenshi, u Rwanda rugomba gukomera ku gaciro kabo, ak’Ubunyarwanda gashingiye ku muco warwo. Nk’uko byagaragaye  kuva kera umuco nyarwanda warangwaga n’Ubutwari bwaturukaga ku gukunda Igihugu, byatumye urubyiruko rumwe rwemera guhara ubuzima bwabo ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda kugirango habeho amahoro kuri bose. Muri abo bitangiye Igihugu harimo abasikare batangiye urugamba rwo kubohora Igihugu ku wa 01 Ukwakira 1990 n’abandi barukomeje, ibi  bikaba byarabaye ikimenyetso gikomeye cyo gukunda Igihugu  kuri benshi nk’uko byagarutsweho  mu mukino itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali babyerekanye bavuga ubutwari bw’abana b’Inyange berekanye igihe bangaga kwitandukanya bakavuga ko bose ari Abanyarwanda. Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari bari aho  ibindi bikorwa byiza bizakorwa muri uku kwezi ko gukunda Igihugu, harimo nko kuremera abatishoboye, hakaza naterwa ibiti by’imbuto ziribwa zishobora kurwanya imirire mibi kandi bizana n’umwuka mwiza. Abanyarwanda bafite ingero nyinshi zo gukunda igihugu ku buryo abanyamahanga basigaye babibona ari nayo mpamvu hafi buri kwezi habaho kwakira abanyamahanga barahirira kubona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda. Dr. Niyomugabo Cyprien, ukuriye Inteko y’Ururimi n’Umuco nawe yasabye urubyiruko kuguma kubungabunga indangagaciro z’Ubunyarwanda nk’uko abatubanjirije babikoraga bakabiharanira bakanagura igihugu.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->