Mu Karere ka Gasabo hatangijwe ukwezi k’umutekano wo mu Muhanda

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2015 mu Karere ka Gasabo habereye Umuhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Umutekano wo mu Muhanda. Uyu muhango wabereye  muri Petit Stade I Remera Ukaba witabiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Uhagarariye Police          mu  Mujyi wa Kigali( RPC), Uhagararariye Police mu Karere ka Gasabo( DPC) hamwe  n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Abatumiwe harimo ibyiciro bitandukanye birimo; Abamotari, Abanyonzi, Abatwara Tax Voitures, Abanyerondo b’Umwuga na b’isuku, Abafite Amashuri yigisha gutwara Ibinyabiziga na sosiyete z’ubwishingizi. Uyu muhango watangijwe no gutera Amarangi basibura imirongo y’Abanyamaguru mu Mihanda. Abwira abari bitabiriye uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yashimiye abatumiwe  ku bw’akazi keza bakora ko gutwara Abantu  no gucunga Umutekano wabo ariko anabasaba  kwita ku kazi kabo ka buri munsi cyane kuko Impanuka zihitana Abantu benshi zikanangiza byinshi. Yakomeje ababwira ko ingingo nyamukuru y’uyu munsi ari ukurebera hamwe uburyo bwo kunoza umutekano wo mu muhanda. Yababwiye kandi ko kugirango Umutekano mu muhanda ugende neza ari uko abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara Ibinyabiziga bagomba kugendana Ibyangombwa byuzuye, kubahiriza Ibyapa, Kubahiriza Inzira z’abanyamaguru, kwirinda kuvugira kuri telephone batwaye Imodoka, gusuzumisha Ibinyabiziga cyangwa gutwara Ibinyabiziga basinze. Abari bari aho basabwe kujya batanga Amakuru ku bantu batubahiriza amabwiriza y’umuhanda kuko birafasha bikanakiza benshi. Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yababwiye ko hari umushinga watangiye wo kugabanya abagenzi bagendera ku magare, aho bazajya bigisha Abanyonzi bakarangiza bakaba Abamotari, bagatwara amamodoka mbese ibyiciro  byose bikazibonamo, bityo barangiza hakajyaho ikindi kiciro gutyo gutyo bagahora basimburana. Mu rwego rwo gukemura umutekano wo mu mihanda, Akarere ka Gasabo, kagiye gushakira buri Murenge Imodoka y’Irondo (Patrol car). Uwari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Police, Regional Police Commander (RPC) yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku ngamba nziza bafite mu rwego rwo kurwanya ibyateza umutekano muke mu muhanda.  Yanihanangirije Abatwara Ibinyabiziga mu muhanda ko batazihanganira amakosa Abatwara Ibinyabiziga mu muhanda bakora bigahitana Inzirakarengane, abasaba ko bakubahiriza amategeko igihe icyo aricyo cyose.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->