Mu Karere ka Gasabo bibutse ku nshuro ya 31 Abana n’Abagore bazize Jenoside yakorewe Aabatutsi mu 1994.

Uyu munsi Akarere ka Gasabo bibutse  ku nshuro ya 31 Abana n''Abagore bazize  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nduba Akagari ka Sha.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere yashimye ubutwari bw'Inkotanyi zarokoye u Rwanda.

Yashimye kandi ubutwari bw'Abagore bishwe n'abarokotse kuko iyo wumvise amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi abagore bose basabaga ko babica mbere yo kubicira abana imbere n'ubwo ariko byagendaga .

Yasabye kandi ababyeyi gukuramo  abana  ingengabitekerezo ahubwo bakabigisha indangagaciro z'abanyarwanda.

Yashimye abanyarwanda batahigwaga icyo gihe babaye abaturage barangwa n'indangagaciro nyarwanda.

Mu kiganiro yatanze, Bwana Mudaherenwa Regis yagarutse ku mateka mabi yaranze  u Rwanda kuva ku bukoroni, u Rwanda rubona ubwigenge , kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi naho u Rwanda rugeze ubu.

Asaba Abana n'Urubyiruko  kutumva ibyo ababyeyi babo bagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside bababwira ahubwo bagakurikiza gahunda nziza Leta y'Ubumwe ibakangurira.

Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bayasese Bernard  yavuze ko Ababyeyi bibukwa uyu munsi ku nshuro ya 31 bari ababyeyi bahekeye u Rwanda, ko kutabibuka byaba atari iby’I Rwanda;

Avuga kandi  ko Kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma dutekereza ku bugome ndengakamere Jenoside yakoranywe no kurushaho gushyira imbaraga mu kurandura burundu ingengabitekerezo yayo.

Ni ugutanga ubutumwa ku bakiri bato kuko bagomba gusobanurirwa neza amateka yaranze Igihugu cyacu, bagatozwa kubaha ikiremwamuntu ntavangura iryo ari ryo ryose, bikabafasha gushyira imbere indangagaciro na kirazira, bakarangwa n’umuco wo gukunda Igihugu;


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->