Mu Karere ka Gaasabo hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mucyaro wizihirizwa mu Murenge wa Gikomero
Umunsi Mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro wizihizwa buri taliki ya15 Ukwakira wizihijwe hirya no hino mu Mirenge.
Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Gikomero Akagari ka Munini.
Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: Umugore ni uw’agaciro.
Hizihizwa uyu munsi abagore bamuritse ibikorwa bitandukanye bakora bigaragaza aho bavuye naho bageze.
Umwe mu bitabiriye umunsi w'umugore wo mu cyaro, Murererehe Donatha umuyobozi wa Koperative Imboni ikora umurimo w'ubuhinzi mu Murenge wa Gikomero yasobanuye uburyo nk'abagore bo muri uyu Murenge muri 2018 batangiriye ku mafaranga 200 nk'umugabane nshingiro wa buri munsi ubu bakaba bageze ku kuri miliyoni enye.
Mu ijambo rye , Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yibukije abagore ko Igihugu kibafata nk’abantu b’agaciro abasaba kugira ibyo bakosora no gufatanya n'Ubuyobozi gukemura bimwe mu bibazo dufite birimo:
-Ubuzererezi bw’abana, inda ziterwa abangavu, amakimbirane mu muryango, urubyiruko rudashaka gukora ahubwo rwishora mu biyobyabwenge, umwanda mu ngo n'ibindi bibangamiye umudendezo w'abaturage
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'abaturage, yavuze ko kuba "Umugore ari uw’agaciro.”
atari amagambo gusa ahubwo ari ubutumwa bukomeye butwibutsa ko agaciro ku mugore ari ibikorwa bigaragaza uburyo ari ku isonga mu iterambere. U Rwanda ruri mu bihugu byabigizemo uruhare rugaragara, ruyobowe n’Ubuyobozi bwiza bwashyize imbere umugore nk’umutima w’iterambere. Niyo mpamvu uyu munsi ari umwanya wo gushima intambwe imaze guterwa no gukomeza gutekereza ku cyakorwa kugira ngo hatagira mugore n’umwe usigara inyuma.
Yavuze kandi ko Umugore wo mu cyaro ari umutima w’ubukungu bw’Igihugu. Ni we uhinga ibidutunga, akita ku muryango, akita ku bidukikije, kandi akagira uruhare rukomeye mukubaka ejo hazaza h’Igihugu.
Igikorwa cyashojwe n’ubusabane.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…