Mu gutangiza Army week muri Gasabo hafashwe ingamba zo kubaka bajya hejuru

Mu Karere ka Gasabo  mu Murenge wa Kinyinya kuri GS Kagugu hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’Ingabo mwiterambere ry’abatutage (RDF Citizen Outreach Program) aho Ingabo n’abaturage bafatanije kubaka ibyumba by’amashuri cumi na bibiri (12) mu buryo bwa “etage” mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka ndetse n’ubwiherero 12. Iki gikorwa kizakemura ikibazo cy’ubucucike bukabije buri kuri iri shuri. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazi. Uyu muganda kandi witabiriwe n’Umuyobozi w'agateganyo w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba( 1st Division Commander) Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Umuyobozi wa Police  mu Karere n'abandi batandukanye. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Umuyobozi w’Akarere yabagejejeho ikibazo cy’ubucucike buri muri GS Kagugu none ubu bakaba baje gukemura icyo kikibazo muri iki gihe, yababwiye ko kubera ko barimo gukorana n'abantu badasanzwe aribo Ngabo z’Igihugu bazabigeraho mu gihe gito. Yasabye ababyeyi kubungabunga ibikorwa byiza birimo gukorerwa hano  kuko ari abana babo bazabyungukiramo. Muri iri shuri kandi hanafunguwe icyumba cy’umwana w’Umukobwa cyiza gifite ibyangombwa byose, ubudasa bw'iri shuri nkuko Dr. Isaac Munyakazi yabivuze, nuko batekereje no gukora icyumba cy’umwana w’Umuhungu kuko ngo umwana w’Umuhungu nawe ni umwana nkundi.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->