KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MURENGE WA NDERA

Kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ndera byabanjirijwe no gushyira indabo ku nzibutso zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, urwa Petit Seminaire n'urwa Caraes mu Rwego rwo guha icyubahiro abashyinguwemo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere mu ijambo ry'ikaze mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abasaba  gukomera, no gutwaza muri ibi bihe twibuka abacu, dukomere kuko n’ubwo abicanyi bifuzaga ko Abatutsi bashira, ariko ntabwo umugambi wabo wagezweho twarashibutse. Dufite Igihugu cyiza

Umuyobozi kandi yanagarutse ku mwihariko  w'amateka yo mu Murenge wa Ndera aho tariki ya 11 Mata 1994, abatutsi bari baturutse muri Ndera no mu nkengero zayo  bishwe. Nibwo kandi abasirikare bakomokaga mu Gihugu cy’U Bubiligi bari muri MUNUAR baje mu bitaro bya CARAES/Ndera gutwara abazungu bene wabo; Abatutsi bari bahahungiye  babatakambiye ngo babahungishe babima amatwi, ahubwo bahungisha bene wabo hamwe n’imbwa zabo , basiga abatutsi mu kaga mu maboko y’interahamwe.

 Umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Nyirahabimana Sorina yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abifuriza  gukomera no gutwaza kuko ibyiza biri imbere.

Yavuze kandi ko n'ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ariko twagize umugisha wo kubona abandi banyarwanda bayihagarika.

Abanyarwanda dukwiye kumenya ko aritwe tugomba kwigira, intambwe nziza tumaze kugeraho mu myaka 31 ishize ni ikimenyetso cyiza kitugaragariza ko tuzagera kuri byinshi

Yibukije Urubyiruko ko aribo Igihugu gihanze amaso


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->