Kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Ruhanga
Kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Ruhanga
Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, taliki ya 17 Mata 2022, Hibutswe Abatutsi bazize Genoside baguye kandi banashyinguwe mu rwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage Madam INGABIRE Assumpta akaba yari nawe mushyitsi mukuru.
Hari kandi n’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, Abagize Inteko Nshinga mategeko imitwe yombi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije nabandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Urwibutso rw’i Ruhanga kuri ubu rushyinguwemo imibiri hafi ibihumbi 38 rukaba rwarahoze ari urusengero rw’Abangilikani, hakaba barishwe hari hahungiye baturutse hirya no hino mu mirenge imwe n’imwe igize uturere twa Gasabo, Rwamagana na Kicukiro.
Bamwe mu barokokeye I Ruhanga ndetse hamwe mu bagize Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, bavuga ko Abatutsi baje bafite intwaro za gakondo zo kwirwanaho, bazi ko nta muntu uhungiye i Ruhanga ushobora kwicwa kandi koko bakomeje kwitwanaho, kugeza ubwo izari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) zifatanyije n’Interahamwe, ngo zaraje zirabarasa zikoresheje indege, zinabatwikisha lisansi imibiri irangirika bikomeye.
Muri uyu muhango wo kwibuka kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri Itatu ( 3) yabonetse.
Minisitiri Ingabire Assumpta yavuze ko abashaka kugoreka amateka cyangwa kusubiza inyuma inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge twiyemeje ko twese duhagurukire kubarwanya kuko nta mwanya bafite.
Ariko yibutsa Urubyiruko ko kugirango rushobore guhangana nabo aruko basobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo.
Umuyobozi w’Umujy wa Kigali mw’ijambo rye, yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa ngo bayigaragaze kugirango dusane imitima, imibiri ishyingurwe mu cyubahiro kandi dukomeze inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…