Kuvugisha Ukuri nibyo bizatuma Ubumwe n’Ubwiyunge bugerwaho

Taliki ya 28 Kamena 2018, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hateraniye Ihuriro ry’Abagize Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo Bishop Rucyahana John akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge  rihuza abahoze ari Abayobozi kuva 19/07/1994 bakiri mu buyobozi kugeza uyu munsi. Mbere yuko Inama itangira, abagize Komisiyo babanje guhurira mu Kagari ka Kabuga ya I ahabonetse  Imibiri  y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu rwego rwo kuganiriza abaturage no kugirango hafatwe ingamba zo gukangurira abaturage gutanga amakuru ku mibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ndetse no mu Gihugu muri rusange. Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye buri wese kuba yitabiriye iri huriro, ariko anasaba buri wese gukomera ku bumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda. Umuyobozi wa Komosiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana, nawe yakomeje yerekana zimwe mu mbogamizi zituma Ubumwe n’Ubwiyunge butagerwaho nk'uko byifunzwa. Yavuze ko hakiri Imanza za Gacaca zitararangira, Kugarazaza aho Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho iherereye kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, gusubiza mu buzima busanzwe abafungwa bagiye gufungurwa. Ibyo byose bituma inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge idindira cyangwa ntibigerweho neza. Bishop Rucyahana yashoje asaba abantu bose kuvugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda kuko ukuri niko kuzatuma inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge  igerwaho.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->