Komite Nshya ya Pan African Mouvement (PAM) Gasabo yaratowe

Taliki ya 10 Nzeri 2018, Inteko rusange ya Pan African Movement (PAM) ku rwego rw’Akarere ka Gasabo yarateraniye mu cyumba cy’Inama cy’Umurenge wa Kimihurura. Iyi Nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere akaba arinawe warumuyobozi wa PAM Gasabo muri Komite icyuye Igihe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere,  , abagize Komite ya PAM mu Mirenge yose hamwe n’Abanyamurwango bose. Umuyobozi wa Pan African Movement ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ucyuye igihe Bwana Ingabire Augustin yatangiye atanga ikaze ku banyamuryango anabasobanurira gahunda y’inama. Muri iyi nama hatanzwe ikiganiro ku mava n’amavuko ya Pan African Movement cyatanzwe na Hon. Rutijanwa Medard nk’inararibonye kandi akaba n’umunyamuryango wa PAM umaze igihe. Abanyamuryango ba PAM Gasabo,  kandi bagaragriajwe ibikorwa byakozwe mu myaka Itatu ishize, hanamurikwa ibiteganijwe mu myaka Itatu iri mbere. Muriyi nama kandi habayemo n’igikorwa cyo gutora Komite nshya kuko iyaririho yarirangije Mandat yayo.  Komite nshya ya PAM Gasabo igizwe na; Perezida Bwana Ntaganzwa Jean Marie, Vice Perezida Simpenzwe Thomas, Umunyamabanga Ntakabanoza Domina. hashizweho kandi n’Abakomiseri batandukanye; Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga Bwana Kalisa jean Sauveur, Ushinzwe Itumanaho ni Bwana Munyaburanga Kiizito, Urubyiruko Bwana Musirikare David, Uburinganire ni Bonamwana Yvonne, Ushinzwe Abafite Ubumuga Bwana Ndayanze Jean Bosco, Ushinzwe Imyitwarire Bwana Mashami Muhire Roger hanwe Madamu Uwanyirigira Clarissa ushinzwe Ngenzuzi. 

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->