Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta imicungire y’abakozi n’imyitwarire mbonezamurimo
Kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Gasabo hateraniye inama yahuje Abagize Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Ubuyobozi bw’Akarere ndetse nabakozi b’Akarere kuva k’urwego rw’Akagari.
Muri iyi nama, hatanzwe ishusho y’uko imyitwarire mbonezamurimo ihagaze mu Mujyi wa Kigali mu myaka ya 2021, 2022, 2023 na 2024. Byagaragajwe ko hakiri ibibazo bishingiye ku ndangagaciro z’abakozi n’uburyo serivisi zitangwamo. Komisiyo yagaragaje ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukemura ibi bibazo, hibandwa ku kwimakaza indangagaciro z’akazi no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Mu bijyanye no gucunga imyitwarire y’abakozi ba Leta, Akanama gashinzwe gukurikirana imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta kasobanuye ko iyo umukozi agaragaje imyitwarire idahwitse, ashobora guhagarikwa mu kazi cyangwa akirukanwa burundu, hakurikijwe amategeko abigenga.
Mu ijambo ryagejejwe ku bitabiriye inama, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yagaragaje ko itegeko rigenga imyitwarire mbonezamurimo rigomba kubahirizwa. Yongeyeho ko abakozi bagomba gukorana ubunyamwuga, bagashyira umutima mu kazi bakora, kandi bagaharanira guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu gutanga serivisi zinoze. Yabasabye kwihugura no gukomeza kwiga kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.
Iyi nama yanagarutse ku kibazo cy’amasaha y’ikirenga akorwa n’abakozi, aho bamwe bagaragaje ko inshuro nyinshi bakora amasaha arenga ayateganyijwe bitewe n’inshingano zabo. Byavuzwe ko iki kibazo kizakurikiranywa kugira ngo hashakwe uburyo bwiza bwo kugikemura.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…