Itorero ry’Urugerero rya Kane ryatangijwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2016, mu karere ka Gasabo nk’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe Itorero ry’Urugereo ku nshuro ya kane. Akarere ka Gasabo by’umwihariko gafite sites eshanu( 5) arizo :  mu murenge wa Jabana  mu ishuri rya Alliance high school  hateraniye Abanyeshuri baturutse mu mirenge ya  Jabana, Gatsata, Nduba  hamwe na Rutunga. Site ya kabiri APAER mu Murenge wa Rusororo hahuriye Abanyeshyuri baturutse mu Mirenge itatu ariyo Remera, Kimihurura na Rusororo, site ya gatatu ni College de L’Espoir  yo mu Murenge wa Ndera hahuriye Imirenge ya Gisozi na Kimironko, iya kane ni Amis des Enfants yo mu Murenge wa Kinyinya hahuriye Imirenge ya Kinyinya na Kacyiru naho iya gatanu ni  ETH Gasogi mu murenge wa Ndera yakiriye abaturutse Indera, Gikomero hamwe na Bumbogo. Iri Torero rizamara Iminsi Icumu ( 10) rikazasozwa taliki ya 20 Mutarama. Afungura Itorero ku mugaragaro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Ndayisaba Fideli yatangiye ashimira abo banyeshuri ku bwitabire anabifuriza umwaka mushya muhire. Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko kwiga ari byiza, ariko ubwo bumenyi n’uburere bahabwa n’Abarezi n’Ababyeyi ntabwo bihagije, niyo mpamvu Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwarebye kure bugasanga Itorero nk’uko kera mbere y’Abakoloni  byahoze, ryari rishinzwe gutoza Abanyarwanda Indangagaciro na kirazira bwakomezaga ubumwe bwa bene Kanyarwanda. Mu itorero ry’Igihugu niho havaga abaguraga bakanarinda u Rwanda, kuvu ku Rwanda rwa Gasabo kugeza ku Rwanda rugari. Mu itorero higishirizwamo byinshi harimo Imico n’Imigenzereze myiza, kubana neza n’abandi no kubaka ubumwe bwabo no kubukomeza, gukunda Igihugu, kwanga umugayo, kandi buri kintu cyose gifite akamaro, rero buri wese atangire atekereze icyo yumva azakura muriri torero. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe yashimiye Itorero ku bwitabire bwiza kandi ababwira ibyiza by’Itorero. Yababwiye ko iyo abantu bo hanze bavuga ibitangaza Igihgu cyacu gikora, byose nukubera gahunda nyinshi kandi nziza ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwabonye ko zikenewe. Abasaba gukoresha neza uyu mwanya,bakurikirana ibiganiro byose bazagezwaho kuko aringira kamaro. Umuhango washojwe n’Igitaramocy’Intore.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->