Itorero ry’Urugerero ruciye Ingando ryafashije abatishoboye

             Kuri uyu wa 13 Kamena 2018, Mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo,  Akarere ka  Gasabo hashojwe Itorero ry’Urugero ruciye Ingando ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Itorero ryatangiye ku itariki ya 05 Gicurasi , ryari rihuriyemo Intore ziturutse mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.          Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Umuturage Bwana Harerimana Cyriaque ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bwana Bamporiki hamwe n’Abahagararire inzego z’Umutekano Ingabo na Police.         Izi Ntore, zakoze ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro harimo kubakira abatishoboye amazu Ane (Two in one) yatuza imiryango 8, Kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uturima tw’Igikoni 37, Udutanda tw’amasahani 29, Kwigisha Urubyiruka kureka Ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kwigisha Abantu kureka umwanda no kurya indyo yuzuye. Ibikorwa byose byakozwe n’Intore bifite agaciro ka miriyoni 24 z'amanyarwanda ariko agaciro k’Ibyakozwe byose bifite agaciro ka million 46.         Abafashe ijambo bose bashimye cyane ibikorwa by’Indashyikirwa byakozwe n’abana bato nka bariya kandi mu gihe gito, bivuze ko ari urugero rumwe mu byo abantu batekereza ko bidashoboka ariko bishoboka.         Aba bayobozi kandi basabye ko izi ntore zitagomba gusubira mu Tugari iwabo ngo birangirire aho, ahubwo bagomba gukurikiranwa kugirango ubumenyi bafite babusangize abandi bityo bashobore gufasha kubaka u Rwanda twifuza.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->