Itorero ry’Impeshakurama ryasojwe ku mugaragaro

Itorero ry’ Impeshakurama bo mu Karere ka Gasabo icyiciro cya mbere bashoje Itorero bari bamazemo icyumweru. Aba baganga batangiye itorero taliki ya 18 kugeza 24 Ukuboza 2016, rikaba ryaraberaga mu ishuri rya Kigali Christian School mu Kagali ka Kibagabaga Umurenge wa Kimironko. Itorero ry’Impeshakurama ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo. Abatanze ibiganiro bose,  bahurizaga kukubwira izi ntore amateka n’ibyiza by’Itorero. Babwiwe ko mbere yuko abakoroni baduka, u Rwanda rwari rusanzwe rufite itorero, ryatorezwagamo abanyarwanda indangagaciro na kirazira zubakaga ubunyarwanda n’ubumuntu mu banyarwanda. Nyuma abakoroni bamaze kugera mu Gihugu cyacu, bihutiye kuvanaho Itorero kuko babonaga ko ariho Abanyarwanda bavoma ubumwe n’urukundo kandi ibyo bikazatuma batagera ku cyo bifuzaga. Ariko kubera Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yatakereje gusubizaho Itorero kugirango Abanyarwanda bongere bigishwe indangagaciro na kirazira bityo twubake umuryango nyarwanda uhamye. Izi ntore zahawe ibiganiro byinshi kandi byiza, ndetse n’imikorongiro byose byari bikubiyemo indangagaciro nyarwanda. Itorero Impeshakurama rikaba ryarasojwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Mu ijambo rye, yabasabye guhora bazirikana ibyo bigishijwe byose kandi ko amahame y’Intore  batagomba kuyafata nka “slogan” ahubwo ajye ahora mu mitimanama yabo Uyu muyobozi yakomeje abasaba ko aho basubiye mu kazi kabo bagomba gutuma abaganga bagarurirwa icyizere mu barwayi bakora umurimo unoze kandi wihuse aho yavuze ko abagomba kuba abanyarwanda baharanira ishema ryabo n’iry’Igihugu. Intore nazo zishimiye ibyo zavanye mu itorero bavuga ko uko baje Atari ko basubiyeyo kandi ko biyemeje  kuba intangarugero mu kazi kabo naho batuye. Basinye Imihigo imbere y’umuyobozi kandi bavuga ko bazayesa bityo bakanywera ku ntango y’abahizi. Basoza itorero, mu rwego rwo gutangira kwesa Imihigo, abatojwe biyemeje kurihira ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de sante) abantu 76.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->