Iterambere ry’Igihugu Abaturage bakwiye kurigiramo uruhare

Iterambere ry’Igihugu Abaturage bakwiye kurigiramo uruhare Imiyoborere ishingiye k’umuturage ; inking y’iterambere rirambye niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka  hizihizwa ukwezi kw’Imiyoborere myiza uyu mwaka Umunsi wo gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Ndera. Ukaba waritabiriwe n’Abayobozi b’Akarere ka Gasaba, Abajyanama mu Karere, Abafatanyabikorwa, Abayobozi b’Ingabo na Police. Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, “Imiyoborere ishingiye k’Umuturage,mu biganiro byatanzwe byose bashishikarije abaturage gucana bakoresheje umuriro waba uturuka ku mirasire y’izuba cyangwa amashanyarazi asanzwe ariko icyangwombwa nuko bareka gucana ibintu bituma bahumeka imyuka mibi. Ikindi bashishikarije Abaturage bo mu murenge wa Ndera ni ugutura mu midugudu kugirango bature neza kandi nibikorwa remezo nk’ Amazi n’amashanyarazi bibagereho byihuse. Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yasabye Abaturage kwita k’Umutekano wabo bashyigikira inzego z’umutekeno n’izindi nzego z’ubuyobozi zibegereye, batangara amakuru ku gihe kandi vuba. yababwiye ko imiyoborere myiza igomba kuba ishingiye ku mutekano w’Abanyagihugu n’ibyabo kugirango hatazagira abahungabanya ibyiza Igihugu kimaze kugeraho. Ikindi uyu muyobozi yababwiye ko kugirango imiyoborere myiza ishobore kuba myiza koko nuko abaturage baba bafite ubuzima bwiza, yabashishikarije kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugirango bashobore kwivuza nta mbogamizi. Bwana Rwamulangwa, yashoje akangurira abaturage gutura neza hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hamwe n’ibishushanyo mboneza miturire anabasaba kuba abafasha nyigisho kuko abantu burya nti bumvira rimwe. Umuhango washojwe Abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->