Itegeko rishya ry'abunzi ryahuguriwe abazarishyira mu bikorwa

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza, Kuri uyu wa 14 na 15 Ukwakira 2016, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubufatanye na Minisiteri  y’Ubutabera ibinyujije ku bakozi bayo ba MAJ bakorera mu Karere ka Gasabo bahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge n’abakozi bashinzwe Irangamimerere  kw’Itegeko rigenga imikorere y’Abunzi, Izungura n’Iryumuryango. Ubundi  mbere y'uko itegeko rigenga Abunzi rivugururwa, bari bafite ububasha ku bibazo nshinjabyaha n’ibibazo mbonezamubano. Mu bibazo bari bafitiye ububasha harimo: - Iby’umurimo bitarengeje agaciro k’ibihumbi Ijani (100,000 Fw); - Ibibazo by’ubutaka; - Ibibazo kubijyanye no gusahura cyangwa konona umutungo bitigeze biburanishwa n’Inkiko Gacaca  kandi bikaba byakozwe hagati y’itariki ya 1 ukwakira 1990 kugeza kuwa 31 Ukuboza 1994 hatitawe ku gaciro k'ibyasahuwe cyangwa byononwe. Muri iri tegeko rishya, Abunzi bafite ububasha ku: -          Mutungo wimukanwa n’utimukanwa utarengeje agaciro ka Millioni Eshatu( 3m), -          Masezerano yakozwe hagati y’Abantu ku giti cyabo ku bintu bifite agaciro ka Millioni eshatu ( 3m); -          Ibibazo by’umuryango usibye ibijyanye n’Irangamimerere y’Abantu. -          Bakaba batagifite ububasha ku bibazo nshinjabyaha, ndetse no ku bibazo by’umurimo, kuko bishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha. Naho ku bijyanye n’itegeko ry’Umuryango bavuga ko abana bandikwa mu minsi 30 mu bitabo by’irangamimerere, ku batazabandikisha mu minsi 30, bazajya bacibwa amande ateganyijwe mu Iteka rya Perezida risigaje gusohoka mu igazeti ya Leta gusa. Kubera izi mpinduka zose kandi no kubera  inshingano zikomeye Abanyamabanga Nshingwabikorwa bafite, niyo mpamvu izi nzego zombi babonye ko ari ngombwa ko bahugurwa kugirango nabo bazashobore kumenya ayo mategeko atandukanye yavuguruwe kugirango babashe gukemura ibibazo by’Abaturage babagana.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->