Inyubako nshya y’Umurenge wa Kimihurura yatashywe ku mugaragaro

Ku gicamunsi cyo ku wa 30 Ukuboza 2015, nibwo Abaturage bo mu Murenge wa Kimihurura bari bateranye bishimira gutaha inyubako nshya y’Umurenge wabo. Umuhango wo gutaha inyubako y’Umurenge wayobowe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungiije ushinzwe ubukungu Mr. Raymond chretien Mberabahizi. Nyuma yo gufungura ku mugaragaro, abashyitsi batemberejwe mu nyubako nshya kugira ngo barebe ubwiza bwayo. Abarinaho basusurukijwe n’itorero. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatekereje kububakira inyubako nziza cyane kandi ijyanye n’icyerekezo   anabizeza ko mw’izina ry’Abakozi b’Umurenge ko bagiye guharanira gutanga serivise nziza ku babagana bose. Iyi nyubako nziza kandi ijyanye n’igihe, irangiye itwaye akayabo ka miliyoni Magana atatu na mirongi inani (380,000,000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda. Muri uwo muhango, ubuyobozi bw’Umurenge bwatanze “certificates” z’ishimwe abaturage bamwe bakoze ibikorwa byiza bitandukanye badahwema gufasha Umurenge. Muri abo bashimwe hari abahawe ishimwe ry’Umurinzi w’Igihango. Abo ni Mirenge John yatoranijwe n’abaturage ba Kimihurura kubera ibikorwa by’indashyikirwa akorera abaturage b’uwo Murenge. Urugero, yafashije mu gikorwa cyo kwegereza abaturage amazi n’umuriro. Uwimbabazi Chantal we yafashije gutanga amakuru no gushishikariza abandi gutanga amakuru muri Gacaca. Perezida wa njyanama y’Umurenge wa Kimihurura nawe yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubera gahunda nyinshi babiyambazamo kandi bakabafasha, yashimye cyane ibikorwa remezo bimaze kugera mu Murenge wa Kimihurura,ariko anasaba nk’aho imihanda itaragera ko babafasha naho ikahagera kuko aho umuhanda wa kaburimbo ugeze, ibikorwa bihari bigira agaciro n’akajagari kakahacika. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen wahageze atinze kubera izindi nshingano, yatangiye yisegura ku bari aho kubera ko akazi kenshi kamufashe akahagera atinze. Yashimye cyane abaturage ba Kimihurura kubera ko baba hafi ubuyobozi kandi  bakitabira gahunda za Leta. Yavuze ko akunda kunyura muri Kimihurura mu masaha ya nijoro, ariko icyo akunda kubona nuko abakora akazi k’irondo bagakora neza. Yakomeje abwira abari aho ko umuntu wa mbere ugomba gushimirwa ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda we uhora atwigisha gukoresha bike tukabibyaza byinshi. Yababwiye ko amafaranga yubatse inyubako nk’iyi ari amafaranga aturuka mu misoro yabo. Iyo biza kuba nka kera, yakabaye yurubatswe n’inkunga y’amahanga, ariko ubu byose bikorwa n’imisoro yanyu. Yababwiye ko inyubako nkiyi ahubwo yatinze kubakwa. Umuhango washojwe n’Ubusabane aho abaturage basangiye ndetse baranaganira. 

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->