Ingendo z’Abadepite mu Karere ka Gasabo

 Intumwa za rubanda umutwe w’Abadepite zimaze iminsi itatu mu Karere ka Gasabo muri gahunda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe kugira ngo isuku n’imirire myiza bigerweho ndetse no kumenya ibijyanye n'ikwirakwizwa ry’inyongera musaruro n’Ifumbire no kureba uko amasoko y'ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi aboneka. Mu byo basura harimo kureba ibikorwa by’Iterambere, gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda z’abagenerwabikorwa hamwe no kumenya ingorane  bahura nazo muri izo gahunda n'ingamba zafatwa mu kuzikemura. Mu Karere ka Gasabo,Abadepite umunsi wa Mbere bakiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bwana Rwamulangwa Stephen mu cyumba cy’Inama aho beretswe ibikorwa bagombaga gusura, ibyakozwe aho bigeze hamwe n'ibitarakorwa. Nyuma bajya gusura kureba niba no kwirebera ko niba ibyo beretswe ariko bimeze. Abadepite bazasura imirenge yose uko ari 15. Batangiriye gahunda yabo mu murenge wa Ndera basura "free zone" aho bahuye na bamwe mu bashoramari bakorera aho, babagezaho ibibazo bahura nabyo, banabizeza ko bazabakorera ubuvugizi. Banasuye amashuri mu rwego rwo kureba isuku, ubucucuke bw’Abana mu mashuri hamwe n’imitsindire y’Abana. Ikigega cy’amazi ya Cyaruzinge nacyo cyarasuwe aho basanze imirimo yararangiye 100% n’Amazi agera ku baturage. Bakiri mu murenge wa Ndera, banasuye Inyubako y’Ubucuruzi yubatswe n’abacuruzi ba Nyabugogo  mu rwego  rwo gukemura ikibazo cy’abacuruzi batagira aho bakorera. Urugero nkabacururiza mu isoko ryo ku Mulindi bakorera mu gishanga. Basanze iyo nyubako yararangiye kandi banasobanuriwe uburyo bazayikoreramo bijyanye n’imirimo bakora. Kuri uwo munsi bakomereje mu Murenge wa Rusororo, aho basuye amazi n’amashanyarazi, isuku mu mashuri nomuri poste de santé ya Kanyinya basobanurirwa imikorere yayo, uko bapima malaria bakoresheje test rapid. Abaganga banabwiye izo ntumwa za Rubanda ko malaria yiyongereye cyane ukurikije umubare w’abantu bakira ku munsi bayirwaye. Banasuye Umuturage ucuruza inyongeramusaruro, Ifumbire hamwe n’Imbuto muri gahunda ya Nkunganire Abo basuraga bose banabagezagaho imbogamizi bahura nazo mu byo bakora bakanabasezeranya ubuvugizi. Indi mirenge imaze gusurwa ni; Jali, Jabana, Rutunga, Gikomero Kinyinya, Kimironko na Nduba.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->