Ingamba zo kurwanya no gukumira abana b’inzererezi mu mihanda
Taliki ya 15 Nzeri, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo hateraniye inama y’Umutekano yaguye yaganiriye ku ngamba nshya zo kuvana mu mihanda Abana no kubasubiza mu Miryango yabo.
Iyi nama yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madam Ignacienne NYIRARUKUNDO
Iyi nama ikaba yaraganiriye ku ngamba zatuma nta mwana wakongera kugaragara mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiagali nahandi hose hatabereye umwana.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hemejwe ko Imirenge igiye gushyiramo imbaraga mu kurinda amaseta abana bagaragaraho no kubafata bagashyikirizwa imiryango bakomokamo bakanabakurikirana aho bibaye ngombwa bakiyambaza Akarere.
Muriyi nama kandi hemejwe ko hongera gukorwa ubusesenguzi neza hakarebwa igitera abana kuva mu miryango yabo kandi bikajya bishakirwa ibisubizo muri communaute
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…