Ingamba zihari mu Karere ka Gasabo mu kwihutisha Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu karere ka Gasabo, ku wa Gatanu taliki 30 Ukwakira mu cyumba cy’Inama cyo Hotel Grand Legacy habereye ibiganiro nyungurana bitekerezo ku ‘ Nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere , Impogamizi zidindiza urugendo ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Ingamba Akarere ka Gasabo gafite mugukemura izo mbongamizi.
Ibi biganiro byateguwe n’Akarere ka Gasabo kubufatanye n’Umushinga witwa Community Based Sociotherapy Rwanda.
Muri yi nama hari hatumiwemo inzego zitandukanye zirimo iza Leta, ndetse n’Imiryango itariya Leta.
Mubatanze ibiganiro bose, bagiye bagaragaza ko Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda boshoboka kandi bashima nibimaze kugerwaho ariko bagasaba ko batakirara ariko bagomba gukomeza kwigisha kugirango birusheho gutanga umusaruro.
Mu rwego rwo kugirango inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikomeze kugerwa neza, ibiganiro nkibi bituma abantu bongera gusubira mu mateka, agaragaza aho integer nkeya zikiri kandi hakeneye nkongerwamo imbaraga.
Abitabiriye inama basabye ko ibiganiro nkibi byakwandikwa neza bigashyikirizwa abanyamadini batandukanye kugirango bashobore kujya bigisha cyangwa gutanga ibyo biganiro cyane ko abayoboke babo baba babafitiye ikizere.
Kandi nkuko byagaragajwe muribi biganiro Ubuyobozi bw’Akarere na CBS Rwanda bagiye bajya mu ma gereza atandukanye afungiyemo aba nyagasabo, babaganiriza mu rwego rwo kubategura kugaruka muri society Nyarwanda, basabye ko nanone ibi biganiro byakongera nibura icyumweru kimwe mbere yuko bafungurwa kandi bikaba kumpande zombi nukuvuga ku bagiye gufungurwa ndetse n’Imiryanga bagiye kujyamo.
Kuko impande zombi zikeneye kubanza kubyumva neza kabyakira. Abagiye gufungurwa bakeneye kumva ko abo biciye ndetse n’Imiryango yabo biteguye kubakira no kuruhande rw’abiciwe nabo bakeye kwitegura kwakira ababahemukiye ndetse no kubaha imbabazi bakabana mu mahoro.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…