Inama ya Komite mpuzabikorwa mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2015, mu Karere ka Gasabo hateraniye inama ya Komite Mpuzabikorwa y'Akarere ka Gasabo. Iyi nama yabereye muri Sport View mu Murenge wa Remera.  Inama yari iyobowe n'umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen nk'uko itegeko rishyiraho iyi nama ribiteganya. Mu kiganiro cye Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama y'Ubushize, Ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere y'Umwaka wa 2014-2015 ndetse n'imihigo y'umwaka 2015-2016. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambire ry'ubukungu yatanze ikiganiro kuri "Physical plans" ndetse no k'ubwisungane mu kwivuza mu gihe ikiganiro ku mutekano cyatanzwe na CP Gatare. Hatashywe kandi imodoka cumi n'imwe (11) abaturage biguriye zo gucunga umutekano hifashishijwe amarondo ndetse zigakoresha no mu isuku. Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru "Honorable" Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo ko hari impinduka igaragara aho Akarere ka Gasabo kavuye ku mwanya wa 8 ndetse anabashimira ko bugerageza guca intege abakora nabi harimo n'abashaka kurya ruswa. Yatanze impanuro z'uko Abayobozi n'ababyeyi bari mu nama bakwiye gushyira imbaraga nyinshi mu burere bw'Abana kugira ngo Igihugu cyacu kitazabura ukiragwa asaba kandi ko hashyirwa ingufu gushishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta muturage udakwiye kugira ubwisungane mu kwivuza. Inama yasojwe n'ubusabane hagati y'abayobozi, abatumirwa ndetse hanatahwa imodoka z'Isuku n'Umutekano. End

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->