Inama nyunguranabitekerezo ku makimbarane mu ngo

Kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo habereye Inama nyungurana bitekerezo ku makimbirane arangwa mu ngo. Iyi nama yateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo. Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu Languida Nyirabahire ari kumwe n’Umuyobozi wa IRDP, Dr Ndushabandi Eric. Mu bandi bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Madamu Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa “Transparency” Rwanda, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’Amashuri, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamadini, Abakozi b’Akarere bafite mu nshingano zabo gurwanya ihohoterwa, urubyiruko, “Gender” “promotion”, uhagarariye inzego z’Abagore(CNF), uhagarariye Police, Uhagarariye MAJ mu Karere, uhagarariye NGOs hamwe n’Abanyamakuru. Mu ijambo rye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu Languida Nyirabahire yashimye cyane IRDP kuba yaratekereje gukora ubushakashatsi bwimitse ku kibazo gitera amakimbirane mu ngo kuko ari ikibazo gikomeye kandi usanga kirimo kugenda kirushaho gukomera. Yanabasabye ko nyuma nibaragiza ubushakashatsi bwabo  bazongera bakamurikira Akarere ibyavuyemo. Iyi gahunda y’ibiganiro n’ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye mu ngo,yari imaze igihe iganirwa mu matsinda atandukanye. Mu rwego rwo kugira ngo abo bireba mu nzego zisumbuye bamenye ibyavuye muri byo biganiro, kandi nabo batange inkunga yabo y’ibitekerezo babyuzuza banabinoza, akaba ariyo mpamvu IRDP ku kubufatanye n’Akarere ka Gasabo bahuye nabo bireba bose kugirango babagezeho imyanzuro yavuye mu byiciro bya mbere noneho nabo bashobore gutanga ibitekerezo byabo hanyuma ibyo bitekerezo byose bikazongera guhurizwa hamwe bikanononsorwa. Mu bitekerezo byatanzwe, byagaragaye ko amakimbirane mu ngo ahenshi aterwa ; no kutumva neza icyo Gender ivuze ku mpande zombi( umugabo n’umugore), Ababyeyi batakigira umwanya w’abana babo n’urugo muri rusange, kutaganira neza ku bibazo biri mu rugo hagati y’umugabo n’umugore, Abakobwa n’abahungu b’iki gihe batakigira umwanya wo kumenyana neza mbere yuko bashakana n’ibindi byinshi nkuko byagiye bigarukwaho n’abari muri iyo nama.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->