IMIRENGE YAHIZE INDI MU KWESA IMIHIGO YARAHEMBWE

Imirenge yahize iyindi mu Kwesa Imihigo 2017/2018 yarahembwe. Taliki ya 29 Kanama 2018, mu Karere ka Gasabo habaye umuhango wo  guhigura  Imihigo 2017/2018 hagati y’Abanyamabanga nshingwa  bikorwa b’Imirenge igize Akarere hamwe no gusinya  Imihigo 2018/2019. Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba Gen.Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali Gen. Rutikanga JBosco, Ushinzwe Inkera gutabara mu Karere ka Gasabo, Col. Mugabo Vincent Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo hamwe nabagize Inama Njyanam z’Imirenge, Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge. Umurenge wa hizi iyindi mu kwesa Imihigo 2017-2018 wabaye Remera, ukurikirwa na Gisozi uwagatatu uba Kacyiru. Dore uko Imirenge yarushanijwe: Remera 89.65%, Gisozi 84.4%, Kacyiru 83.9%, Rutunga 81.74%, Jali 79%, Kimironko 78.74%, Gatsata 78.5%,  Bumbogo 77.3%, Jabana 77.06%, Kimihurura 75.6%,  Rusororo 75.6%,  Gikomero 73.57%,  Nduba  73.45%, Kinyinya  63.93%, Ndera 56.1%. Umurenge wa Mbere wahembwe Igikombe n’Amafaranga y’u Rwanda 300,000, uwakabari uhabwa Certificate n’Amafaranga 250,000 naho uwagatatu nawo wahawe Certificate n’Amafaranga 150,000. Umyobozi w’Akarere yashimye cyane  Imirenge yakoze neza anababwira ko batagomba kwirara kuko aya aramarushanwa, anasaba Imirenge yaje mu myanya yanyuma kureba aho bagize intege nkeya bakahakosora.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->