Imihigo myiza ni ihindira ubuzima bw’abaturage

Nk'uko mu minsi ishize abayobozi b’Uturere basinyanye Imihigo 2016-2017 na Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu hakanahembwa Uturere twahize utundi mu kwesa Imihigo 2015-2016, Akarere ka Gasabo akaba ariko kaje kw'isonga. Akarere ka Gasabo murwego rwo gukomeza kwesa Imihigo no kugirango buri wese agire uruhare mu gutuma Imihigo y’Akarere igerwaho,  kuruyu wa Gatanu  taliki ya 16 Ugushyingo 2016, habaye umuhango wo gusinya Imihigo 2016 -2017 hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo  hamwe n’Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge yose igize Akarere uko ari cumi n’itanu (15) hanahembwa Imirenge yakoze neza mumwaka  w’Imihigo wa 2015 – 2016. Umurenge wa Gatsata ukaba ariwo waje kw'isonga. ukaba warahembwe amafaranga  ibihumbi magana atatu (300,000Rwf) y’urwanda bahabwa n’Igikombe. Ku mwanya wa kabiri haje Umurenge wa Kinyinya uhembwa ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf,) naho Umurenge wa Bumbogo wabaye uwagatatu uhabwa ibihumbi ijana (100,000 Rwf). Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yashimye cyane Abayobozi b’Imirenge cyane kuruhare bagize mu kwesa Imihigo y’umwaka ushize kuko bigaragazwa n’amanota babonye. Uyu muyobozi yasabye Imirenge itarakoze gushyiramo agatege bagakora neza kurushaho mu mihigo yUmwaka utaha bamaze gusinyira imbere y’Abayobozi n’Abakozi.   Umushyitsi muku muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Kazayire Judith Akaba yarashimye cyane  Imirenge uko yakoze n’Akarere muri rusange kuko bakora nka "team"  buri gikorwa  cyose usanga Abajyanama, Nyobozi n’Abakozi bose baba bashyize hamwe ari nayo mpamvu Akarere kagera kuri byinshi. Madamu Kazayire yongeye kwibutsa  abakozi gutanga service nziza kubabagana no kwita kw'isuku hose no kuri bose  kuko  bihesha isura nziza Igihugu cyacu.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->