IHURIRO RY'UBUMWE N'UBUDAHERANWA MU KARERE KA GASABO

Mu gitondo cya uyu munsi taliki ya 23 Ukwak.ira 2024,   mu Karere ka Gasabo  hateranye inama  y'Ihuriro ry'Ubumwe  n'Ubudaheranwa.

Iri huriro rihuza abayobozi  mu nzego zitandukanye n'abari mu nzego z'imitegekere y'Igihugu  kuva  tariki 19/07/1994. 

Mu  ijambo rye atanga ikaze Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro  kuko ihuza ibyiciro binyuranye by'abayobozi  bariho  muri iki gihe n'abahoze aribo bakaba bafite uruhare rukomeye mu  kwimakaza Ndi Umunyarwanda no guhindura  imyumvire n'imyitwarire y'abanyarwanda.

Yavuze kandi ko mu Karere ka Gasabo kimwe n'ahandi mu Gihugu  ibikorwa byahariwe ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa   byatangijwe kandi bikomeje.

Umuyobozi kandi yanagaragarije abitabiriye Ihuriro imbogamizi zikigaragara  mu kwimakaza Ndi  Umunyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo    akaba n'Imboni y'Akarere ka Gasabo Bwana KABERA Olivier  yashimye  gahunda y'Ihuriro  ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa asaba buri wese gutanga igitekerezo cye kandi kigamije kubaka  Ubumwe n'Ubudaheranwa by'abanyarwanda.

Yasabye kandi amadini  amwe na mwe  agifite inyigisho  z'ubuyobe  zidafite icyo zimariye abanyarwanda guhindura  bakamenya inzira ikwiye kandi ifitiye abanyarwanda akamaro.

Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa basabye ko Ubuyobozi mu Nzego zose bita ku rubyiruko rujya rwitabira Ihuriro ry’Urunana rw’Urungano kugira ngo bifashe mu kubaka no guhindura imyitwarire n’imyumvire y’urundi rubyiruko ariko bifashe no guhindura umuryango muri rusange


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->