IBIGANIRO KU MITANGIRE N’IMIKORESHEREZE Y’INKUNGA ZIGENERWA ABATISHOBOYE BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, mu Karere ka Gasabo habereye inama yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo. Iyo nama yari yitabiriwe na Perezida wa Ibuka, Umunyamabanga Mukuru wa AVEGA ndetse n’abagenerwabikorwa batandukanye. Iyo nama yari igamije kuganira ku mitangire n’imikoreshereze y’inkunga zigenerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Muri ibyo biganiro, hagarutswe ku nkunga zitandukanye zirimo izo mu buvuzi, uburezi, inkunga y’ingoboka, izifasha imishinga ibyara inyungu, ndetse n’inkunga y’amacumbi. Hanagaragajwe inzitizi zikigaragara mu gutanga izo nkunga, aho usanga zidahabwa abazigenewe uko bikwiye. Byagarutsweho ko uburyo bwo guhitamo abazihabwa bukwiye kunozwa, hakitabwaho cyane abakeneye ubufasha kurusha abandi kandi hagendewe kuburyo busobanutse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere n'Umuyobozi w'Ibuka mu Karere ka Gasabo
Perezida wa Ibuka yagaragaje ko ikibazo cy’amacumbi kikigaragara cyane, asaba ko abayakeneye begerezwa ubufasha kuko hari abatishoboye baba bakeneye abababa hafi, Yavuze ko mu gihe hagaragara urutonde rw’abemerewe inkunga, hakwiye kwitabwaho no ku bandi bafite ibibazo bikomeye kugira ngo hatagira usigara inyuma.
Muri ibi biganiro hanagarutswe ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku barokotse Jenoside, by’umwihariko ihungabana n’agahinda gakabije. Byagaragajwe ko hakenewe ubufasha buhamye, haba mu rwego rwo kubegera no kubaha umwanya wo kuganirizwa, ndetse no gushyiraho uburyo bufasha imiryango yabo gukomeza kubitaho no kubakurikirana.

Abitabiriye inama
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…