Hatashywe Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato mu Kagari ka Bweramvura
Hatashywe Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato mu Kagari ka Bweramvura
Uyu munsi mu Karere ka Gasabo hizihijwe umunsi w’Ingo Mbonezamikurire y'abana bato.
Hizihizwa uyu munsi kandi, hanatashywe ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwubatswe kubufatanye na Bank Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu Kagari ka Bweramvura Umudugudu wa Gitega.(1)
Uru rugo rufite ubushobozi bwo kwakira abana 120, igikoni hamwe n'icyumba gifasha ababyeyi bigishirizwamo gukangura ubwo bw'abana, kuboneza urubyaro, gutegura indyo yuzuye hamwe no gupimisha inda ku gihe.(2)
Nyuma yo gutaha uru rugo mbonezamikurire y’abana, hanatewe ibiti by’imbuto muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana bato ndetse n’abana bafite ubumuga bw’ingingo bahabwa inyunganirangingo.
Mu ijambo rye, umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yasobanuye ko Urugo mbonezamikurire rw’abana bato ari urusobe rwa serivisi, uburezi, ubuzima, imirire, isuku n’isukura, kurinda no kurengera Umwana, hamwe n’Uburere buboneye mu muryango
Yanavuze ko Akarere ka Gasabo gafite Ingo mbonezamikurire zita ku bana bato zigera kuri 826 zikubiyemo: Ingo 276 zikorera mu ngo,
209 zikorera hafi y’abaturage , n’ingo mbonezamikurire 260 zishamikiye ku mashuri (School ECDs), Hakabaho n’ingo 76 zegereye abaturage ziri ku rwego rw’Umurenge hamwe n'Ingo z’Icyitegererezo eshatu, muri izo ngo mbonezamikurire zose hakaba harimo abana bangana na
53, 119.
Igikorwa cyashojwe no guha amata abana bato bo muri ECD.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…