Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo ku rwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina n'icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: Twubake Umuryango uzira Ihohotera.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bwana BAYASESE Bernard yabwiye abara aho ko nta rwitwazo mu guhohotera uwo ariwe wese, abasaba gukomera ku burenganzira bwa buri wese, no gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa nk’inkingi ya mwamba y’Abanyarwanda.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinjwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’abaturage, Umunyamabanga uhoraho muri Miniseri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire .
Hatangizwa ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera, Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba n'umwanditsi w'Irangamimerere mu Karere ka Gasabo yakiriye indahiro z'Imiryango 24 yasabye kandi ikemererwa gushyingirwa byemewe n'amategeko
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, mu kiganiro yatanze kijyanye n'Umuryango uzira ihohotera n'icuruzwa ry'abana yavuze ko umuryango mwiza uharanirwa kandi ko bishoboka.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'abaturage akaba n'umushyitsi mukuru yavuze ko muri iyi Iminsi 16 y'Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ari umwanya mwiza wo:
Gukangurira abaturage kumenya no kubahiriza uburenganzira bwabo, Gushishikariza buri wese kutihanganira ihohotera iryo ari ryo ryose, Gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze kubahohotewe, Gutinyura abahohotewe gutanga amakuru ku ihohoterwa bakorewe kugira ngo babashe gufashwa uko bikwiye.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…