Gutera ibiti by’imbuto kuri buri rugo bizafasha kurwanya imirire mibi
Nkuko biri muri mu Mihigo 2020/2021 y’Akarere ka Gasabo ko buri muturage agomba gutera Ibiti by’Imbuto murugo rwe, Akarere ka Gasabo katangiye kwesa uwo Mihigo gaha abaturage ingemwe z’ibiti by’imbuto zo gutera mungo zabo.
Mu rwego rwo kongera umubare no gukomeza kwesa Umuhigo, uyu munsi kubufatanye n’Umufatanya bikorwa witwa Rwanda Environment Awareness Organization yatanze ibiti by’imbuto Ibihumbi Cumi na bitanu (15,000), byahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.
Ibi biti byakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere wungirije, wasabye abazahabwa ibiti kubyitaho, bikazabagirira akamaro.
Ibi biti bitanzwe, bije nk’inyunganizi kubyari bimaze gutangwa, nkuko haba harakozwe list y’ababikeneye, bigezwa mu Mirenge bigahabwa ababigenewe.
Ibi biti bitangwa, kubantu bo mukiciro cya mbere n’cyakabiri cy’ubudehe, kuko abandi bo mubindi byiciro baba babifite nabatarabitera bashoboye kubyigurira. Ibiti bi Tatu, nibyo bike, ushoboye yanatera ibirenze.
Gutera ibiti by’Imbuto, bizafasha abanyarwanda ku rwanya imirire mibi, binabafashe kwiteza imbere.
Igikorwa kirakomeje kugeza buriwese abonye ibiti murugo rwe.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…